Tottenham 1-1 Liverpool

Ahavuye isanamu, Getty Images
Igitego cya Danny Rose cyari icya mbere atsindiye Tottenham ikina na Liverpool kuri sitade ya White Hart Lane kuva mu kwa Cumi na Kumwe 2012
Igitego cya Danny Rose mu gice cya kabiri cyahaye Tottenham inota mu mukino Liverpool yasaga n'iri butsinde.
Liverpool yatsinze Arsenal 4-3 kuri sitade ya Emirates ku munsi wa mbere wa shampiyona mu Bwongereza, kandi yari yitwaye neza cyane iyoboye umukino nyuma ya penaliti yatsinzwe na James Milner mbere gato y'igice cya mbere ku ikosa ryari rikozwe na Erik Lamela.
Umunyezamu wa Tottenham, Michel Vorm yari yakoze akazi katorishye akuramo ishoti rya Philippe Coutihno ryashoboraga kubyara igitego. Liverpool yageragezaga kubyaza umusaruro imbarga yerekanye mu mukino.
Ariko ikipe itozwa na Mauricio Pochettino yaje kugombora nyuma y'uko umunyezamu wa Liverpool, Simon Mignolet, akuriyemo ishoti ry'umutwe rya Toby Alderweireld. Rose yahise yungamo bituma Spurs ibona inota rimwe.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yabonye inota rimwe mu mukino we wa mbere yatangiye atoza Liverpool mu mwaka ushize.
Umukino wa mbere umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yatoje wayihuje na Tottenham mu kwezi kwa Cumi kuri sitade ya White Hate Lane, amakipe yombi aranganya. Ariko umukino w'uyu munsi wasaga n'uw'ikipe itozwa na Klopp koko.
N'ubwo Liverpool yatsinzwe na Burnley 2-0 mu cyumweru gishize, gutsinda Arsenal no kunganya uyu mukino ni ikimenyetso cyiza cy'icyerecyezo cy'ikipe.
Nyuma y'umukino, umusezenguzi w'ikiganiro 'Match Of The Day', Martin Keown yavuze ko Liverpool ikiri ikipe iri kwiyubaka ariko yongeraho ko uyu munsi yerekanye ibimenyetso by'intambwe nziza nyuma y'uko Klopp atangiye kuyitoreza mu mwaka ushize.
Umukinnyi w'umukino - James Milner (Liverpool)
Ahavuye isanamu, Getty Images
James Milner yafunguye amazamu ku ruhande rwa Liverpool mu gice cya mbere kuri penaliti.