Ingamba nshya zo kurwanya imiti itemewe

Inkari

Ahavuye isanamu, Rex Features

Insiguro y'isanamu,

Isuzuma ry'abafashe imiti itemewe hakoreshejwe inkari.

Inama yatumijwe n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mikino olimpiki - IOC - yasabye ko hashyirwaho uburyo bushya bwo kurwanya abakinnyi bafata imiti itemewe ibongerera ingufu.

Nyuma y'ibiganiro mu Busuwisi, IOC, yavuze ko yifuza ko hajyaho ingamba zifite imbaraga kurushaho, zikorera mu mucyo kandi zihurijwe hamwe mu kurwanya abakinnyi bafata imiti ibongerera ingufu bagamije guhuguza.

Nkuko biteganijwe, hazashyirwaho urwego rushinzwe gusuzuma abakinnyi ruzagenzurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe kurwanya abakinnyi bafata imiti itemewe n'amategeko ibongerera ingufu, WADA.

IOC na WADA bisa nibitarebana neza kuva aho binaniwe kumvikana ku cyemezo cyo guhana Uburusiya ntibujye mu mikino Olimpiki y'i Rio kubera ko leta y'icyo gihugu ishinjwa gufasha abakinnyi bacyo gufata iyo miti itemewe.