Arsenal 0-0 Middlesbrough

Petr Cech akuramo igitego cya Gaston Ramirez

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Umunyezamu wa Arsenal, Petr Cech yatabaye ikipe ye inshuro zigera kuri eshatu ku bitego byari bigiye gutsindwa na Middlesbrough

Umuvuduko wa Arsenal wo gutsinda imikino itandatu yikurikiranya uhagaritswe na Middlesbrough ariko inota rimwe rirahagije kugira ngo ijye ku mwanya wa mbere w'urutonder wa Premier League, nibura mu gihe cy'amasaha 24.

Umutoza Arsene Wnger, uri kwizihiza isabukuru y'imyaka 67 yitegereje ikipe ye yabonye imipira myinshi ariko ihura n'abakinnyi ba Boro bakomeye inyuma.

Abakinnyi ba Arsenal bateye amashoti agera kuri atandatu mu izamu ariko imwe gusa ni yo isa n'iyahungabanyije umunyezamu Victor Valdes igihe yakuragamo ishoti rikaze ryari ritewe na Alexis Sanchez.

Aitor Karanka ikipe y'umutoza wa Boro, Aitor Karanka, yarinze ibitego ku buryo bukomeye n'ubwo nta mupira yigeze ibona ku buryo buhagije, ni nayo yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda.

Umunyezamu wa Arsenal, Petr Cech, yakuyemo ishoti y'umutwe ya Gaston Ramirez inshuo ebyiri anakuramo igitego cyari kigiye gutsindwa na Adama Traore wigaragaje cyane mbere yo kongera kuzibira icya Alvaro Negredo.

Arsenal yari yakiriye umukino ku kibuga cyayo yatekereje ko yari ibonye amanota atatu igihe Mesut Ozil yatsindaga mu minota ya nyuma ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko yari yaraririye.

N'ubwo iri ku mwanya wa 17, Boro iri bwishimire uburyo yakinnye ndetse n'inota rimwe itari yiteze kubonera kuri sitade Emirates.