Eyob Metkel yegukanye intsinzi mu gace ka gatanu muri Tour du Rwanda

Umunye Eritrea Eyob Metkel yegukanye intsinzi mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda
Image caption Umunye Eritrea Eyob Metkel yegukanye intsinzi mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda

Umunya Eritrea Eyob Metkel niwe wegukanye agace ka gatanu k’irushanwa rya Tour du Rwanda ariko umunyarwanda Ndayisenga Valens akaba akomeje kuriyobora.

Bose bakinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afrika y’epfo.

Eyob Metkel niwe winjiye mu mujyi wa Musanze yasizeho umupira w’igare, Byukusenge Patrick w’ikipe ya Benediction yo mu Rwanda waje ku mwanya wa kabiri muri kano gace k’ibirometero 125.

Metkel yakoresheje amasaha 3 iminota 15 n’amasegonda 57.

Yasizeho amasegonda 46 yose Valens Ndayisenga bakinana mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afrika y’epfo, bityo agabanya ku buryo bugaragara intera Ndayisenga yari yabahaye mbere.

Ubu hagati y’abo ku rutonde rwa rusange, Valens Ndayisenga ararusha Eyob amasegonda 42 gusa.

Image caption Ubu Valens Ndayisenga aracari imbere y'abandi amasegunga 42

Ndayisenga avuga ko akeneye inkunga y’abandi bakinnyi b’abanyarwanda kugira ngo yegukane iri siganwa ngo n’ubwo badahuje ikipe ariko bahuje igihugu.

“gutsinda bisaba ubufatanye bwabakinnyi benshi.kugira ngo umunyamahanga amfashe biragoye.bagenzi banjye n’ubwo tudahuje ikipe nibo bakagombye kumfasha ariko ntabyo bakoze.Uyu munyamahanga aramutse aciyeho akagenda ntabwo nemerewe kumukurikira,nibigenda gutyo biragoye kuba nagumana umupira w’umuhondo”

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka I Musanze berekeza I Kigali urugendo rwa Km 109.