Liverpool 4-1 Stoke City

Adam Lallana

Ahavuye isanamu, Rex Features

Insiguro y'isanamu,

Adam Lallana yagize uruhare mu bitego umunani mu mikino irindwi iheruka gukinirwa i Anfield (ibitego bine n'amapasi ane)

Liverpool yagabanyije icyinyuranyo cy'amanota ayitandukanya na Chelsea ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Stoke 4-1.

Jon Walters yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku ruhande rwa Stoke.

Ariko Liverpool yasubije byihuse nyuma yo gutangira umukino ihuzagurika. Adam Lallana na Roberto Firmino batsindira Liverpool mbere y'igice cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka Liverpool iri ku isonga.

Abakinnyi b'umutoza Jurgen Klopp bakoze iyo bwabaga babona itsninzi yanatumye bajya ku mwanya wa kabiri barusha Manchester City inota rimwe bazakina mbere y'uko umwaka urangira.

Umukinnyi wa Stoke, Giannelli Imbula yitsinze igitego kimwe ku mupira wari utanzwe na Divock Origi.

Daniel Sturridge nawe yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona ndetse cyanabaye icy' 100 cya Liverpool itozwa na Klopp.

Liverpool yisubiyeho nyuma yo gutangira nabi umukino

Mu gice cya mbere Liverpool yasaga n'ikina nab cyane. Simon Mignolet wari wongeye kubanza mu izamu asimbura Loris Karius mu gihe Klopp yagumanye ikipe yatsinze Everton, yagombaga kuba yakuyemo umupira watewe n'umutwe na Walters.

Ni igitego cyongeye kubyutsa impaka zo kumenya ukwiye kubanza mu izamu rya Liverpool. Ariko mu ruhande rwa barutaha izamu hari hameze neza kandi hatyaye cyane.

Ahavuye isanamu, Rex Features

Ubu Liverpool imaze gutsinda ibitego 86 murri 2016 byinshi batsinze kuva mu mwaka wa 1989 kandi barangije umukino bateye amashoti 20 mu izamu, arimo atandatu yari yaboneje izamu.

Igihe Lallana yatsindaga igitego cyo kugombora, Liverpool yatangiye gukina neza cyane kandi irusha Stoke.

Sadio Mane ukomeje kwigaragaza cyane muri shampiyona na James Milner birutse ikibuga cyose batera igihunga Stoke.