Arsene Wenger: Igitego cy'agatangaza cya Olivier Giroud kiri muri bitanu byatoranyijwe n'umutoza wa Arsenal

Ahavuye isanamu, ANDY RAIN
Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yavuze ko igitego cy'agatangaza cya Olivier Giroud yatsinze Crystal Palace muri 2-0 kiri muri bitanu byiza amaze kubona mu myaka 21 amaze atoza.
Ibitego bya Thierry Henry na Dennis Bergkamp nabyo biri mu byiza kurusha ibindi kuri Wenger ariko yavuze ko iki cya "Giroud gihebuje."
Yongeyeho ati:
"Mu buryo bwa tekinike birashoboka, ariko ugomba kuba ushabutse mu gutekereza. Umupira ntiwaje uko yabyifuzaga, Olivier yakoze ikintu gitangaje."
Rutahizamu w'Umufaransa yavuze ko ko igitego cye cyari kirimo n'amahirwe.
Alex Sanchez yatanze ipasi yatumye Giroud akaraga umupira akoresheje agatsinsino arenza umupira inyuma y'intugu ze umupira uruhukira mu ushundura ukubise umutambiko w'izamu ryo hejuru.
Igitego cyanafunguye amazamu nyuma y'uko Cyristal Palace yari yakomeje kugarira cyane.
Umukino warangiye ari 2-0 ku kindi cyatsinzwe na Alex Iwobi. Arsenal yahise ijya ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona.
Ibitego byiza bya Arsenal kurusha ibindi- Wenger
Leicester 3-3 Arsenal, 27/8/1997
Rutahizamu w'Umuholandi Dennis Bergkamp yerekanye ubuhanga butangaje igihe yahinduraga umupira akawunyuza inyuma ye akoresheje akaguru k'ibumoso, ahindukiza Matt Elliott akoresheje ak'iburyo asigara yemye atsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Kasey Keller.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Bergkamp yatsizne imbumbe y'ibitego bitatu mu mukino Arsenal yanganyijemo na Leicester
Newcastle 0-2 Arsenal, 3/3/2002
Birashoboka ko igitego cyamamaye kurusha ibindi 120 Bergkamp yatsindiye Arsenal ari icyo yatsinze Newcastle anyujije umupira kuri Nikos Dabizas wari umufashe, akamucengesha ukuguru kw'ibumoso mbere yo gutera umupira mu izamu rya Shay Given akoresheje akaguru k'iburyo.
Ahavuye isanamu, PA
Bergkamp yafunguye amazamu atsinda Newcastle atuma amahirwe y'igikombe cya shampiyona ya Newcastle ayoyoka uwo mwaka
Real Madrid 0-1 Arsenal, 21/2/2006
Thierry Henry yakoze amateka yo gutsind aibitego byiza cyane muri Arsenal, ariko icyo yatsinze Real Madrid kuri sitade Bernabeu muri 2006 kiri mu byiza ku rutonde rwa Wenger.
Henry yavanye umupira hafi y'umurongo wo hagati y'ikibuga, arahindukira, aravuduka acika ba myugariro batatu, acenga undi, maze atera mu izamu akoresheje ukuguru kw'ibumoso ubundi atakinishaga cyane.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Henry afite umuhigo w'ibitego 228 muri Arsenal
Arsenal 4-2 Liverpool, 4/4/2004
Imyaka ibiri mbere y'igitego cye, Henry yari yamaze kwandika izina i Madrid.
Yafashe umupira awukuye mu bakabiri ba Liverpool arabazunguza abacaho mbere yo kwirambura atera ishoti yaciye ku munyezamu Jerzy Dudek.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Undi muhigo wa Henrymuri Arsenal ni ibitego 175 yatsinze muri shampiyona na 42 yatsinze ku mugabane w'Uburayi
'Nagize amahirwe gato'
Nyuma y'umukino Giroud yihutiye kuvuga ko igitego cyarimo n'amahirwe.
Yagize ati:
"Ntibikomeye kuvuga ko ari cyiza kurusha ibindi"
"Nari nkeneye ubufasha bw'Imana kumfasha gutsinda kiriya gitego. Harimo n'amahirwe ariko nta kindi nari gukora."
"Umupira wari undi inyuma hanyuma ngerageza kuwuteresha agatsinsino. Nagerageje kuwuhindukiza icyerezo, mui birira bihe nta kindi wakora."
Icyo abandi bavuze
Bellerin ukinira Arsenal: Sinashoboraga kubyumva. Ni igitego cyiza cyane, Namubonye mu myitozo akora ibintu nka biriya kandi tuzi icyo ashobora gukora.
Umunyezamu wa Crystal Palace, Wayne Hennessey: Hamaze igihe haboneka ibitego bitangaje muri iyi minsi. Sindongera kukireba ariko yari ishoti nziza kuri we.
Umutoza wa Crystal Palace, Sam Allardyce: Cyari igitego kidasanzwe, igitego cyiza cyane.