Serena yatsinze Australia Open

Ahavuye isanamu, AFP
Mu mukino wa tennis Serena Williams yatsinze mukuru we Venus Williams maze yegukana igikombe cya karindwi mu irushanwa rya Australian Open.
Serena yesheje umuhigo wo kuba amaze gutsindira ibikombe 23 mu marushanwa ya tennis akomeye.
Serena, w'imyaka 35, yatsinze uwo bavukana ku maseti 6-4 6-4 maze anyura ku muhigo wa Steffi Graf mu bakinnyi b'ibihangange muri tennis y'abagore.
Margaret Court wo muri Australia niwe wenyine ukiri imbere n'ibikombe 24 mu mikino wa tennis aho uhangana n'umukinnyi umwe mu kibuga.
Serena Williams yatangiye umukino abantu benshi bavuga ko ariwe uza gutsinda ariko byageze hagati ukabona atishimiye uko yakinaga.
Yongeye gusubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abakinnyi bakomeye muri tennis - umwanya yavanyeho umudagekazi Angelique Kerber.