Irushanwa ry'imodoka Mountain Gorilla Rwanda

Mantain Gorilla rally Uwufise ububasha kw’isanamu BBC Sport
Image caption Imodokari 16 ziri mw'isiganwa Mountain Gorilla mu Rwanda

Manvir Singh Baryan uturuka mu gihugu cya Kenya atwaye imodoka ya Skoda niwe witezwe kwegukana iri rushanwa ndetse agahita afata n umwanya wa mbere muri Afrika.

Abarushanwa mu gitondo bazengurutse mu mihanda ya Ngoma mu burasirazuba bagaruka Rugende-mbandazi muri Kigali ,imihanda ifite uburebure bwa Km 74 bayizengurukamo inshuro 2 mbere y uko imodoka zisiganwa byo kwiyerekana kuri stade Amahoro.

Imodoka 16 nizo zatangiye iri rushanwa.

Uretse Manvir waturutse muri Kenya, ari kotswa igitutu hafi na hafi na Leroy Gomez wo muri Zambia utwaye Mitsubishi, gusa yaje kugira ikibazo imodoka ye iragwa ariko ashobora gukomeza.

Uyu arushwa amanota 12 ku rutonde rwo guhatanira ikamba rya Afrika.

Muri aya marushanwa kandi Umurundi Bukera Valery wanatsinze irushanwa riherutse nawe ni iwo kwitonderwa, hari kandi Davite Giancarlo wo mu Rwanda na Gakwaya Jean Claude utwaye imodoka ya Subaru Impreza bamenyereye imihanda yo mu Rwanda.

Irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla ribarirwa ku rutonde rw'amarushanwa ya Afrika yo gusiganwa mu ma modoka rikazakomeza ku munsi w'ejo kuwa gatandatu basiganwa intera ingana na Km 140 mu bice bya Bugesera mu majy'epfo y'uburasirazuba bw'u Rwanda.