Huddersfield Town 2-1 Manchester United

Aaron Mooy Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Aaron Mooy amaze gutsinda ibitego bibiri muri shampiyona

Huddersfield Town yahagaritse umuvuduko wa Manchester United yari itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona yatangira.

Ikipe itozwa na Jose Mourinho iri inyuma ya Manchester City amanota atanu nyuma yo gutsindwa na Huddersfield Town yaje mu kiciro cya mbere uyu mwaka.

United yari imaze gutsinzwe ibitego bibiri gusa mu mikino umunani m uri iyi shampiyona, ariko inshuro zikubye kabiri nyuma y'amakosa abiri yakosowe n'abakinnyi ba Huddersfield batsinda ibitego byiza bibiri mu gice cya mbere.

Juan Mata yatakaje umupira awihera Aaron Mooy mu kibuga rwa gati, Mooy awuhereza Tom Ince ariko umunyezamu David De Gea akuramo ishoti yari yabariwe igitego, ariko Mooy yahise yungamo indi shoti muri metero 10 abakinnyi b'inyuma ba Manchseter United barebera bayoberwa ibibaye.

Victor Lindelof, umukinnyi w'inyuma wa Unnited wasimbuye Phil Jones kubera imvune akanakina ku nshuro ya kabiri gusa muri shampiyona kuva yatangira, yatanze umupira nabi awutanisha umukinnyi Laurent Depoitre awirukaho azunguza De Gea yinjiza icya kabiri ku munota wa 33.

Mourinho yasimbuye abakinnyi babiri icyarimwe mu gice cya kabiri, azana Marcus Rashford na Henrikh Mkhitaryan. Rashford yahaye United icyizere ayitsindira igitego cyo kimwe habura iminota 12 ngo umukino urangire.

Ariko n'ubwo United yagumanye umupira ku kigero cya 80%, Huddersfiled yihagazeho itsimbarara ku bitego byayo bibiri byanayihaye intsinzi ya mbere kuri Manchester United mu myaka irenga 60.

Kuva City yatsinze Burnley 3-0, Manchester united yahise itakaza ubukana mu isiganwa ryo kwiruka ku gikombe cya shampiyona.