Cristiano Ronaldo arashimira ikipe ya Juventus yamurinze kujya gukina muri Qatar cyangwa mu Bushinwa

Cristiano Ronaldo yakiranywe igishyika cyinshi n'abafana ba Juventus ubwo yinjiraga mu kibuga cy'umupira w'amaguru cya Allianz Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Cristiano Ronaldo yakiranywe igishyika cyinshi n'abafana ba Juventus ubwo yinjiraga mu kibuga cy'umupira w'amaguru cya Allianz

Cristiano Ronaldo yavuze ko yishimiye "umwanya" yahawe wo gukinira ikipe ya Juventus, mu gihe abakinnyi bo mu kigero cye "akenshi bajya gukina muri Qatar cyangwa mu Bushinwa."

Cristiano, rutahizamu wa Portugal w'imyaka 33 y'amavuko, yageze mu ikipe ya Juventus ifite igikombe cya shampiyona y'Ubutaliyani, aguzwe miliyoni 99 z'amapawundi.

Yari amaze imyaka icyenda akinira Real Madrid.

Ubwo yerekwaga abafana ba Juventus mu mujyi wa Turin, Cristiano yagize ati: "Kuza muri iyi kipe ngeze muri iki kigero, ndabyishimiye cyane."

Cristiano yanavuze ko afite icyizere ko azaba "umunyamahirwe" mu gihe Juventus iri kugerageza gutwara igikombe cya Champions League.

Yongeyeho ko usibye Juventus, nta yindi kipe yindi yari yamusabye kuyikinira.

Cristiano yesheje umuhigo wo gutsinda ibitego 450 mu ikipe ya Real Madrid, atwara ibikombe bine bya Champions League n'ibikombe bibiri bya shampiyona ya La Liga yo muri Espanye.

Yari yageze muri Real Madrid mu mwaka wa 2009 avuye mu ikipe ya Manchester United.

Yatwaye igikombe cya Ballon d'Or - gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi - inshuro eshanu.

Mu mwaka wa 2016, yahesheje ikipe y'igihugu cye cya Portugal igikombe mu irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi.

Cristiano yagize ati: "Ndashaka gutsinda. Ndashaka kuba umukinnyi mwiza cyane kurusha abandi. Wenda nshobora kongera gutsindira Ballon d'Or nanone."

"Byarankomereye kuyitsindira muri Manchester no muri Real Madrid, ariko hano? Reka tuzarebe."

Cristiano yavuze ko hari "ibintu byinshi" byatumye afata umwanzuro wo kujya gukina mu ikipe ya Juventus.

Yagize ati: "Meze neza ku mubiri, mu bitekerezo no ku mutima wanjye. Ni yo mpamvu nishimiye cyane kuba ndi hano n'uburyo nahagezemo."

"Ntandukanye n'abandi bakinnyi batekereza ko gukina kwabo kurangirana n'imyaka nk'iyo mfite, ariko ndashaka kubereka ko jye ntandukanye nabo."

Yongeyho ati: "Ni ibintu binkora ku mutima cyane [kuba] muri iyi kipe kuko sindi umuntu w'imyaka 23 y'amavuko, ahubwo mfite imyaka 33 y'amavuko."

"Bituma nshaka gukora cyane kubera ejo hazaza hanjye."

Ibindi bisa n’ibi