Tour du Rwanda: Mugisha Samuel yegukanye agace ka kabiri k'iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare

Samuel Mugisha w'imyaka 21 y'amavuko yasize abo bari bahanganye mu rugendo rwo kuva i Kigali kugera mu mujyi wa Huye
Mugisha Samuel wo mu Rwanda niwe wegukanye agace ka kabiri k'amarushanwa yo gusiganwa ku magare ya Tour du Rwanda, amarushanwa yatangiye ejo ku cyumweru.
Samuel Mugisha w'imyaka 21 y'amavuko yasize abo bari bahanganye mu rugendo rwo kuva i Kigali kugera mu mujyi wa Huye mu majyepfo y'u Rwanda hareshya na kilometero 120.
Yakoresheje amasaha 3, iminota 8 n'amasegonda 56, arusha uwa kabiri n'uwa gatatu ikinyuranyo cy'amasegonda 20.
Uwizeye Jean Claude nawe wo mu Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri akaba yasize Hailemichael Mulu wo muri Ethiopia amucaho ubwo bari bageze hafi y'umurongo wa nyuma.
Mugisha Sameul amaze gutsinda agace ka kabiri ka Tour du Rwanda
Mu bandi bigaragaje cyane ni Dorio Antonio wo muri Angola na Beneke Calvin wo mu gihugu cya Ethiopia.
Umukinnyi wo mu gihugu cya Algeria Lagab Azzedine wari wabaye uwa mbere ubwo iryo siganwa ryatangiraga, uyu munsi yaje ku mwanya wa 41 akaba arushwa n'uwa mbere harimo ikinyuranyo cy'iminota 3.
Ejo kuwa kabiri
Ku munsi w'ejo abasiganwa bazakora urugendo rw'ibirometero 199 kuva mu mujyi wa Huye berekeza mu mujyi wa Musanze.
Iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2018 rihuje amakipe 16 aturuka mu bihugu byinshi byo ku isi birimo ibyo ku migabane y'Uburayi na Amerika.
Afrika iserukiwe n'ibihugu nka Kenya, Ethiopia, Algeria, Angola, Afrika y'epfo na Cameroon.
Eritrea ntiyabonetse
Ku nshuro ya mbere igihugu cya Eritrea ari nacyo cya mbere muri Afrika ntikitabiriye iri rushanwa ngo kubera impamvu z'amikoro macye.
Irushanwa rya Tour du Rwanda rihuje amakipe 16 aturuka mu bihugu byinshi byo ku isi
Irushanwa rya Tour du Rwanda ry'uyu mwaka niryo rya nyuma ryo mu kiciro kizwi nka 2.2 kuko ryongerewe agaciro n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi UCI rishyirwa mu kiciro cyo hejuru cyane cya 2.1.
Icyo ni nacyo kiciro gikomeye muri Afrika, ibi bikavuga ko n'ibihembo byagenerwaga abasiganwa bizikuba cyane.