Umunya Ethiopia Temalew Bereket Desaleign niwe watsinze agace ka 6 k’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda

Bereket Desaleign
Image caption Bereket Desaleign

Bereket Desaleign yageze mu kinigi ari uwa mbere arangije urugendo rw'ibirometero 108 rwatangiriye mu mujyi wa Rubavu.

Yakoresheje amasaha 2, iminota 53 n'amasegonda 38, asiga uwa kabiri umunyarwanda Mugisha Moses ho isegonda 1.

Gusa muri rusange ibihe byiza biracyafitwe na Mugisha Samuel ukinira ikipe y'u Rwanda ugifite ikinyuranyo cy'amasegonda 21 hagati ye n'umusore Jean Claude Uwizeye, umunyarwanda ukinira ikipe ya Cote de Lumiere yo mu gihugu cy'u Bufaransa.

Image caption Temalew Bereket Desaleign yakoresheje amasaha 2, iminota 53 n'amasegonda 38

Ku munsi w'ejo abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Musanze berekeza mu mujyi wa Kigali, urugendo rw'ibirometero 107, isiganwa rikazasozwa ku cyumweru.

Ibindi bisa n’ibi