Nyuma yo kunyagirwa na Tottenham, Mourinho yasabye itangazamakuru kumuha "icyubahiro"

Manchester United imaze kubona amanota atatu gusa mu manota icyenda yashoboraga kuba yarabonye kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino wa Premiere League

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Manchester United imaze kubona amanota atatu gusa mu manota icyenda yashoboraga kuba yarabonye kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino wa Premiere League

Umutoza Jose Mourinho w'ikipe ya Manchester United yasabye abanyamakuru kumuha "icyubahiro" nuko asohoka mu kiganiro yagiranaga nabo nyuma yo kunyagirwa na Tottenham ibitego 3-0.

Iyi ntsinzwi ni byo bitego byinshi Mourinho atsindiwe mu rugo mu mateka y'ubutoza bwe, kandi ubu amaze gutsindwa imikino ibiri muri itatu amaze gukina muri shampiyona ya Premiere League y'uyu mwaka.

Yagize ati:

"Jye jyenyine natsindiye ibikombe bya Premiere League byinshi kurusha ibyo abandi batoza 19 bose hamwe batsindiye. Natwaye bitatu bo batwara bibiri."

Yasubije umunyamakuru wamubazaga ikibazo ati:

"Mpa icyubahiro, mpa icyubahiro, mpa icyubahiro wa mugabo we."

Igitego cy'umutwe cya Harry Kane n'ibindi bibiri bya Lucas Moura ku kibuga Old Trafford cya Manchester United byatumye Tottenham ikomeje gutsinda muri shampiyona y'uyu mwaka, ubu ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Muri iki cyumweru nabwo Mourinho yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyabayemo amakimbirane ubwo yageraga aho cyabereye habura iminota 30 ku isaha nyirizina cyari gutangiriraho.

Icyo gihe yavuze ko abanye neza na Ed Woodward, umuyobozi wungirije w'iyi kipe, hanyuma ahita asohoka hashize gusa iminota 4 n'amasegonda 19.

Uyu Munya-Portugali yatsindiye igikombe cya Premiere League inshuro nyinshi kurusha abatoza bandi bose bo muri Premiere League muri iki gihe.

Yatwaye ibikombe bitatu mu nshuro ebyiri yatoje Chelsea, mu gihe Pep Guardiola na Manuel Pellegrini buri umwe yatwaye igikombe kimwe muri Manchetser City.

Mourinho yagize ati:

"Murashaka gukora igitangaza ku ikipe yanjye yakinnye neza cyane kandi ubirebeye ku kuntu umukino wagenze twakinnye neza cyaneeeeee none murigushaka kugerageza guhindura iki kiganiro [n'abanyamakuru], muti 'reka byose tubyegeke kuri uyu mugabo'."

Abajijwe impamvu yakinnye yugarira muri uyu mukino na Tottenham, Mourinho yagize ati:

"Munyihanganire. Mugomba kumbwira ikintu cy'ingenzi kurusha ibindi kuko jyewe ntacyo nzi."

"Iyo ntsinze imikino nza hano inshuro nyinshi kandi ntimwishimira ko ntsinda imikino ubundi mukavuga ko ikintu cy'ingenzi kurusha ibindi ari uburyo bwo gukina."