Imbeba yariye ikirenge cya Gary Mabbutt wahoze ari kapiteni wa Tottenham ubwo yari muri Afurika y'epfo

Gary Mabbutt yabaye kapiteni wa Tottenham kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu wa 1988, aza no gutwara igikombe cya FA mu mwaka wa 1991

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Gary Mabbutt yabaye kapiteni wa Tottenham kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu wa 1988, aza no gutwara igikombe cya FA mu mwaka wa 1991

Gary Mabbutt wahoze ari myugariro wa Tottenham n'uw'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, yavuze ko imbeba yariye igice cy'ikirenge cye ubwo yari asinziriye ari mu kiruhuko muri Afurika y'epfo.

Mabbutt w'imyaka 57 y'amavuko, byatumye ahita afata indege asubira mu Bwongereza kubagwa icyo kirenge ndetse amara icyumweru mu bitaro.

Mabbutt wakiniye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza inshuro 16, arwaye indwara ya diyabete yo mu cyiciro cya mbere ndetse yumva gacye ibibaye ku birenge bye.

Mabbutt yabwiye ikiganiro cya BBC Radio 5 live ati:

"Namwe munyumvire amakipe yose nahanganye nayo ubwo nari nkiri umukinnyi none imbeba yampigitse."

Yavuze ko hashize ibyumweru bitandatu iyo mbeba imuriye ku kirenge. Yavuze ko yamuriye ubwo yari yasuye umukobwa we ukora muri pariki y'igihugu yo muri Afurika y'epfo ya Kruger National Park.

Yagize ati:

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

"Nari nagiye kuryama nuko nijoro imbeba iza mu cyumba nari ndyamyemo, yurira ku gitanda nuko ifata icyemezo cyo kuguguna ikirenge cyanjye."

"Yaciye umwobo munini ku ino ryanjye, igera ku igufa, indya no mu bworo bw'ikirenge."

"Yabanje kurya igikumwe cy'umukobwa wanjye mu kindi cyumba, nuko aza aho nari ndyame ati, 'Papa, hari ikintu cyandiye'. Iyo uri muri Afurika, uba ubundi wumva ko waribwa n'inzoka n'ibinyamunjonjorerwa."

Hashize nk'isaha, Mabbutt yavuze ko yumvise arumwe ku gikumwe ubwo yari aryamye, nuko abona n'ikirenge cye cyuzuye amaraso.

Yagize ati:

"Mu buryo bubabaje, iyo mbeba yabonye ifunguro riryoshye ariko jye ntacyo nabonye."

Mabbutt yavuze ko na n'ubu agicyenera kujya ku bitaro buri munsi kwivuza ibikomere.

Nubwo afite imyaka 17 y'amavuko Mabbutt yari yarabwiwe ko akwiye kureka umupira w'amaguru, yakiniye Tottenham imikino 611 mu gihe cy'imyaka 16 yakiniye iyi kipe.

Yongeyeho ko inshuro zirindwi ku munsi yitera umusemburo w'isukari mu mubiri, ndetse agapimisha amaraso ye inshuro 10 ku munsi.

Mu mwaka wa 2016, habuze gato ngo atakaze akaguru ke, bimusaba kubagwa by'igitaraganya kubera kuziba kw'imijyana y'amaraso. Ubu ntagishobora kwiruka cyangwa gutera umupira.