Ku myaka 51, Perezida George Weah wa Liberia yakiniye igihugu cye mu mukino wa gicuti

George Weah (ibumoso) yakiniye amakipe ya Monaco, Paris Saint-Germain na AC Milan - ndetse anakina by'igihe gito muri Chelsea na Manchester City Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption George Weah (ibumoso) yakiniye amakipe ya Monaco, Paris Saint-Germain na AC Milan - ndetse anakina by'igihe gito muri Chelsea na Manchester City

Ku myaka 51 y'amavuko, Perezida George Weah wa Liberia yakiniye ikipe y'umupira w'amaguru y'iki gihugu mu mukino wa gicuti wabaye ku wa kabiri.

Weah wabaye umukinnyi wa mbere w'Umunyafurika watsindiye igihembo cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, nk'umukinnyi wahize abandi ku isi, yakinnye iminota 79 mu mukino Liberia yatsinzwemo na Nigeria ibitego 2-1 mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia.

Liberia yateguye uwo mukino wa gicuti mu rwego rwo gusezera ku mwenda nimero 14 Weah yahoze yambara ubwo yari mu bihe bye byiza agikina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

Mu kwezi kwa mbere, Weah wahoze ari rutahizamu wa AC Milan yarahiye nka perezida wa Liberia.

Yahawe amashyi y'urufaya ubwo yasimburwaga muri uwo mukino.

Weah yabwiye umunyamakuru wa BBC Jonathan Paye-Layleh ko ubuhanga bwe mu mupira w'amaguru ntaho buzigera bujya.

Yagize ati:

"Kuva navuka ndi umuntu w'amatekinike nka data, kandi ni ko nzahora."

Yanahishuye impamvu ku ikubitiro yahawe kwambara nimero 14 ubwo yari umusimbura mu ikipe y'igihugu ya Liberia.

Yagize ati:

"Uko imyaka yakomeje guhita, narushijeho gukora cyane mva ku ntebe y'abasimbura njya mu bakinnyi babanza mu kibuga ntuma nimero 14 yamamara mu gihugu."

"Byagombye gutera umuhate buri musore ushaka kuba indashyikirwa agakora iyo bwabaga."

"Kuba ku ntebe y'abasimbura ntabwo byari bivuze ko ari jye mukinnyi wakinaga nabi cyane. Byari bivuze ko igihe cyanjye kitari bwagere. Ariko ubwo cyageraga, nakomeje gukora cyane n'umuhate."

"Ntabwo inzira iteka izaba igororotse kandi ndabizi ko izabamo imikuku myinshi, ariko ugomba kudatezuka, ugomba kugira umuhate muri wowe kandi ukigirira icyizere. Nguko uko nabigenje."

Urebye Nigeria yakinishije ikipe ikomeye, irimo abakinnyi nka Wilfred Ndidi ukinira Leicester muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza ndetse na mugenzi we Peter Etebo ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Stoke City.

Kelechi Iheanacho, ukinana na Ndidi muri Leicester, yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri nk'umusimbura.

Etebo ni we wateye umupira wo muri koruneri washyizwe mu izamu n'umutwe na Simeon Nwankwo bikaba 2-0 bya Nigeria, nyuma yaho Henry Onyekuru - ukina mu ikipe ya Galatasaray by'inguzanyo ya Everton - yari yatsindiye igitego cya mbere.

Liberia yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe kuri penaliti na Kpah Sherman mu minota ya nyuma y'umukino.

Uwufise ububasha kw’isanamu Instagram