Paul Pogba koko akwiye kuba muri 11 beza muri Premier league?

Paul Pogba Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Paul Pogba yashyizwe muri iyi kipe ya 11 beza, niwe wenyine uva mu ikipe itari muri enye za mbere

Ishyirahamwe ry'abakinnyi bakina mw'irushanwa ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza buri mwaka ritora abakinnyi 11 bitwaye neza kurusha abandi. Paul Pogba ari muri urwo rutonde, ariko hari abasanga atabikwiye.

Rugizwe n'abakinnyi batandatu ba Manchester City na bane ba Liverpool, aba nta ubashidikanyaho, umwe niwe bose bibazaho.

Manchester United yagize ibihe bigoye muri uyu mwaka w'imikino, gusa umukinnyi wayo Paul Pogba yashyizwe muri iyi kipe ya 11 beza, niwe wenyine uva mu ikipe itari muri enye za mbere.

Bamwe bati aha ntahakwiye, none ni inde wari kujyamo?

Ba rutahizamu bakoze amateka mu Bwongereza Gary Lineker na Alan Shearer na Jimmy Floyd Hasselbaink wari rutahizamu muri Chelsea ndetse n'umwanditsi w'imikino Melissa Reddy barabivugaho…

Pogba uyu mwaka yatsinze ibitego 13 anatanga imipira icyenda yavuyemo ibitego, ariko aba bantu bane basobanukiwe iby'umupira babona adakwiye kuba muri barusha abandi.

Lineker: Pogba ni umukinnyi mwiza ibyo nta wabijyaho impaka, mu mikino imwe n'imwe uyu mwaka yabaye umucunguzi wa Manchester United, ariko simbona ko akwiye kuba muri 11 beza kuko hari igihe atakinnye neza, cyane cyane mu gihe cya Jose Mourinho. Ntabwo yabaye umukinnyi uhozaho.

Shearer: Ntangajwe cyane no kuba abandi bakinnyi baramushyize mu ikipe batoye. Ushobora kumwubahira ibyo yakoze muri uyu mwaka, ariko ntabwo yigeze aba umukinnyi mwiza buri gihe nk'uko yari abyitezweho.

Hasselbaink: Pogba ku giti cye ni umukinnyi w'igitangaza ariko ubu sintekereza ko yakabaye aza no hafi y'iyi kipe batoye.

Reddy: Afite impano idasaznwe ariko si umukinnyi uhozaho uko bikenewe. Ntabwo wamwizera buri gihe bityo ntakwiye kuba muri iyi kipe. Iyo ufite impano nk'iriya buri wese aba akubonamo umuyobozi ariko we si uko. Yenda izina niryo ryamufashije.

None ni inde wari ukwiye umwanya yashyizwemo?

Chelsea ubu iri guhatanira umwanya wa kane ibintu itari bugereho idafashijwe na Eden Hazard watsinze ibitego 16 agatanga imipira 13 yavuyemo ibitego. Aba bahanga mu mupira hari ababona ari we ukwiye uyu mwanya wahawe Pogba.

Undi bavuga ni Georginio Wijnaldum umukinnyi wo hagati wa Liverpool uri mu bayifatiye runini mu rugamba iriho rwo gushaka igikombe iheruka mu myaka 29 ishize. Ndetse na Declan Rice wafashije cyane ikipe ya West Ham bigatuma anahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza.

Lineker: Iyo ureba ubuhanga bw'abakinnyi usuzuma ibyishimo bazana mu mukino kuko ni ikintu k'ingenzi cyane. Hazard ashobora kuba ari we wegereye Lionel Messi kuri iki. Uko ashyira umupira hasi, ingufu, umuvuduko n'amacenga ye..nkunda kumureba akina.

Shearer: Wijnaldum ni umukinnyi mwiza uhozaho. Sinibaza ko Liverpool yari kuba igeze aha atayifashije. Ni umukinnyi ufasha abandi kandi uyobora hagati. Ntabwo avugwa nk'abandi ariko yitwara neza ku manota 8/10 buri cyumweru.

Hasselbaink: Uriya muhungu Rice niwe wanyuze. Nabonye uko akina ndamukurikirana, yavuye muri Chelsea ageze muri West Ham arakura. Ubu afite imyaka 20 ariko akina nk'umuntu mukuru mu mwanya umusaba gufasha abandi. Imipira atanga igera kubo ayiha ku kigero cya 80%. Akina neza bihoraho. Ku mukino bakinnye na Man United i Old Trafford nta muntu wakinnye neza nka we.

Reddy: Chelsea ntiyari kugera aho iri ndetse no guhatana muri 'champions ligue' idafite Hazard. Iyo uganiriye n'abakinnyi bakinnye bahanganye nawe bakubwira ko ari ntahagarikwa. Atekereza vuba cyane bityo aba ari mbere intambwe eshatu kuri buri wese, biragoye cyane kumwambura umupira. Ugomba kugira abakinnyi benshi bamufata n'uburyo bwo kumubuza kubona umupira.