Kigali igiye kubona ikibuga cy'imikino y'amaboko cyo ku rwego rwo hejuru

Ikibuga cya Kigali Arena kiri kubakwa Uwufise ububasha kw’isanamu SUMMA
Image caption Mu bizabera muri Kigali Arena harimo irushanwa rya NBA Africa League

Kigali Arena, biteganyijwe ko izuzura mu mpera z'uyu mwaka, ni stade igezweho y'imikino y'amaboko ishobora no kwakira ibitaramo by'imyidagaduro igiye kuzura mu mujyi wa Kigali.

Iyi nyubako iri kuzura hafi y'ahubatse sitade Amahoro i Remera, sitade nkuru mu gihugu ari nayo sangano ishobora guhuriraho abantu benshi mu Rwanda bicaye neza, abantu 25,000.

Iyi stade yo mu rwego mpuzamahanga iri kubakwa na kompanyi y'ubwubatsi y'abanyaturukiya yitwa Summa ari nayo yatangaje amashusho agaragaza aho iyi nyubako igeze yuzura.

Umukozi w'iyi kompanyi uri mu bari kubaka Kigali Arena yabwiye BBC ko imirimo yo kubaka iki gikorwa remezo yahaye akazi abanyarwanda bagera kuri 500.

Avuga ko iyi stade itwikiriye izajya ikinirwaho imikino myinshi y'intoki, yakire ibitaramo cyangwa inama z'abantu benshi kuko izaba ifite imyanya y'abantu 10,000 bicaye.

Avuga ko hari amatsinda asimburana akora imirimo yo kubaka ku manywa na nijoro bigatuma imirimo yihuta cyane. Biteganyijwe ko iyi sitade izafungurwa mu mpera z'uyu mwaka.

Uwufise ububasha kw’isanamu SUMMA
Image caption Iki kibuga cyegeranye na Sitade Amahoro, kizatwara amafatanga akabakaba miriyari ebyiri y'amanyarwanda

Mu kwezi kwa mbere ubwo kubaka iyi sitade byatangiraga, Minisiteri y'umuco na siporo mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru NewTimes, cyo ku ruhande rwa Leta, ko uyu ari umushinga wagera kuri miliyari ebyiri y'amafaranga y'u Rwanda, Leta yashoyemo imari ifatanyije na kompanyi ya Summa.

Biteganyijwe ko iyi sitade izakinirwaho imikino ya 'NBA Africa League', irushanwa rishya ry'amakipe ya Basketball mu bihugu bya Africa ryateguwe n'icyiciro cyo ku rwego rwo hejuru mu mukino wa basketball muri Leta Zunze Umwe za Amerika, NBA.

Iri rushanwa rizitabirwa n'ibihugu bya Angola, Afurika y'Epfo, Kenya, Maroc, Misiri, Nigeria, Rwanda, Senegal na Tunisia.

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru