Frederic Kanoute arashaka guha Seville umusigiti itagiraga kuva mu myaka 700

Fredi Kanoute yifotoje ku musigiti w'i Ankara muri Turkiya yakiniye Seville hagati ya 2005 na 2012 Uwufise ububasha kw’isanamu Anadolu Agency/Getty
Image caption Fredi Kanoute yifotoje ku musigiti w'i Ankara muri Turkiya yakiniye Seville hagati ya 2005 na 2012

Mu 2007 abasilamu bo mu mujyi wa Seville nyiri inzu bakodesha bita umusigiti yifuje ko bavamo, Frédéric Oumar Kanouté arabagoboka. Ubu bwo arifuza kubakayo umusigiti nyawo.

Ku ijumaa (ku wa gatanu), abasilamu bo muri uyu mujyi bahurira muri iyi nzu itarubakiwe kuba umusigiti. Nyirayo yageze aho yifuza kuyigurisha cyangwa kuyikodesha n'uwamuha menshi.

Kanouté wari umukinnyi wa FC Seville yarabagobotse kandi ntiyifuza ko bivugwa, ariko nyuma ubuntu yagize bwaje kumenyekana mu itangazamakuru.

Inkunga ye bwite y'amadorari y'Amerika 700,000 yatumye iyi nzu bayigura yitwa 'Fundacion Mezquita de Sevilla'.

Abasilamu muri uyu mujyi bariyongereye, uyu munsi iyi nzu ntigishobora kubakwira bose, Kanouté arashaka kubafasha nanone.

Bamaze kubona ubutaka bunini bazubakaho umusigiti w'inzu eshatu zigeretse na 'parking' munsi yayo.

Kanouté yatangije ubukangurambaga yise Kanoute4Seville bwo gukusanya amapawundi 250,000 yo kubaka umusigiti, uzaba ari uwa mbere wubatswe muri Seville mu myaka 700 ishize.

Mu byumweru bya mbere by'igisibo gitagatifu cya Islam yari amaze kugeza kuri kimwe cya kabiri cy'aya akenewe.

Kanouté ukomoka muri Mali, yageze muri Seville mu 2005 avuye muri Tottenham, yahamaze imyaka irindwi ahatwara ibikombe bitandukanye ndetse 2007 atorwa nk'umukinnyi mwiza wa Afurika.

Muri Seville yemeza ko ariho yagize ibihe byiza mu mupira no hanze yawo kuko abaturage b'uyu mugi bita 'Sevillanos' bakirana abantu urugwiro.

Avuga ati: "Hariya nahakinnye imyaka irindwi. Aho nasanze basengera njyewe nahise ah'agateganyo, n'ubu niho bagisengera. Nanjye niho najyaga buri wa gatanu n'ikindi gihe cyose.

"Mu 2007 numvise inkuru mbi ko bashaka kuhatuvana, nicarana nabo twumvikana ko tuharengera maze mbafasha kuhagura".

Kanouté wakinaga hagati, yakiniye Seville imikino 209 ayitsindira ibitego 89, nubwo atakihaba ubu intego ye ni ugufasha abasilamu baho gusengera mu musigiti wubakiwe icyo gikorwa.

Avuga ko biri kumushimisha kubona abantu benshi bashyigikiye iki gikorwa bitanga kandi bakimenyekanisha.

Avuga ko inkunga ziri kuva henshi ku isi kugira ngo umujyi wa Seville ugire umusigiti abasilamu baho n'abahagenda bazishimira gusengeramo.

Ibindi bisa n’ibi