Rayon Sports yegukanye igikombe cya 9 cya Shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi ba Rayon Sport bishimira intsinzi ku kivuga cya Kirehe FC
Image caption Abakinnyi ba Rayon Sport bishimira intsinzi ku kivuga cya Kirehe FC

Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka w'imikino mu Rwanda mu mukino yatsinzemo kuri uyu mugoroba Kirehe FC 4-0.

Rayon yagitwaye mukeba wayo APR FC iyirushije amanota arindwi kuri uyu mukino itsinze nubwo APR yo isigaje imikino ibiri ya shampiyona.

Ku kibuga cya Kirehe FC iburasirazuba, ibitego bine bya Rayon byatsinzwe n'abakinnyi Michel Sarpong ukomoka muri Ghana na Jules Ulimwengu w'i Burundi bombi batsinze bibiri bibiri.

Rayon - igira abafana benshi mu Rwanda - iki ni igikombe cya cyenda cya shampiyona yegukanye kuva yashingwa mu myaka y'i 1968.

Kuva mu 1994 ikipe y'ingabo ya APR FC niyo yegukanye ibikombe byinshi, 17, ari nayo yaherukaga icy'umwaka ushize. Naho kuva icyo gihe Rayon yatwaye birindwi.

Ibindi bisa n’ibi