Rwanda: Umuhanzi wa 'Gospel' avuga ko 'yirukanywe ku kazi' kuko ari umutinganyi

Albert Nabonibo Uwufise ububasha kw’isanamu Albert Nabonibo
Image caption Albert Nabonibo avuga ko yifuza ko buri muntu yahindura imyumvire ku buryo afata uwo badatekereza cyangwa badateye kimwe

Albert Nabonibo, umuhanzi wa muzika iririmbirwa Imana mu Rwanda, aheruka kubwira BBC ko ari umutinganyi, ubu avuga ko kubera ibyo yategetswe gusezera aho yakoraga nk'umucungamari.

Mu mpera y'ukwezi kwa munani yabwiye BBC ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko "igihugu kizamurengera".

Bwana Nabonibo utuye i Kigali yakoreraga kompanyi yigenga nk'umucungamari, avuga ko inkuru imaze gutangazwa yageze no ku kazi ndetse no ku bayobozi be.

Nabonibo avuga ko bamutegetse kwegura ku kazi ke, bamusezerera tariki 19 y'ukwezi gushize kwa cyenda.

Ati: "Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika.

"Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake".

Bwana Nabonibo avuga ko umukozi yisanga nta mahitamo afite iyo umukoresha wigenga amutegetse kwegura.

Avuga ko iyo utabikoze akwirukana ukajyana amateka (record) mabi ko wirukanywe ku kazi kakunaniye cyangwa ikindi, ukaba utabona akazi n'ahandi.

Yiyambaje uwo yabonaga amwitayeho

Albert Nabonibo avuga ko bamaze kumuhagarika yagize akababaro gakomeye, atekereza kukageza kuri Bwana Olivier Nduhungirehe kuko yari yabonye yanditse kuri Twitter abona ko amwitayeho.

Ati: "Twarandikiranye kuko atari ari mu gihugu, nubwo n'ubu ntacyo baramfashaho ariko narabimubwiye arabizi".

BBC yagerageje kuvugana n'abari abakoresha be, kugeza ubu ntibirashoboka.

Madamu Madeleine Nirere, umuyobozi wa komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yabwiye BBC ko ikibazo cya Albert Nabonibo ntacyo iyi komisiyo izi, nta n'icyo barakira kimeze gutyo.

Madamu Nirere avuga ariko ko amategeko y'u Rwanda asobanutse mu kurengera uburenganzira bwe.

Bwana Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi benshi mu Rwanda.

Umuco mu Rwanda ntushyigikira ubutinganyi, ibi bituma abatinganyi bafatwa nk'abadasanzwe ndetse hato na hato bagahohoterwa mu buryo bunyuranye.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana abahuza ibitsina b'igitsina kimwe, ariko ntanubwo yemera kubashyingira.

BBC yabajije Bwana Nduhungirehe niba hari icyo igihugu kiri gukora mu kurengera Bwana Nabonibo nk'uko yabyanditse ku rubuga rwe, yasubije ko atari we uzabyubahiriza.

Ati: "Jyewe nabivuze kuko biri mu mategeko ubwo rero bizanyura mu mategeko.

"Jyewe iyo nanditse ibintu ku mbuga nkoranyambaga mba mbyanditse nkanjye bwite, ntabwo nabisobanura nkaho ari byo nshinzwe, jyewe nshinzwe ububanyi n'amahanga".

'Ubuzima bwarahindutse'

Bwana Nabonibo mbere yari afite inshuti nyinshi, ni umuhanzi uririmba indirimbo z'Imana kandi yaririmbaga mu rusengero. Ubu avuga ko byahindutse.

Avuga ko hari benshi batakiriye neza kuba yaravuze ko ari umutinganyi, avuga ko ibi atari icyaha akwiye kuzira kandi hari abandi benshi bameze nkawe ahubwo batinya bagaceceka.

Ati: "Famille yanjye bamwe ntitukivugana ariko ni uburengnazira bwabo, hari n'abandi batakimvugisha batakiriye ko navuze uwo ndiwe.

Uwufise ububasha kw’isanamu Albert Nabonibo
Image caption Aho yakoraga yari mu bayobozi bashinzwe icungamari

"Ubu nirirwa mu rugo simpura n'abantu cyane, ntabwo nisanzuye nk'uko nisanzuraga mbere, n'urusengero ubu sinkisengera aho nanjyaga kuko abantu batakwakira neza".

"Icyo navuga ni uko icyo nakoze ari ugutanga ibitekerezo byanjye, ntawe navuze, ntawe navugiye, numva ntakwiye kugira ikibazo cy'umutekano kubera gutanga ibitekerezo byanjye bwite".

Albert Nabonibo avuga ko yifuza ko buri muntu yahindura imyumvire ku buryo afata uwo badatekereza cyangwa badateye kimwe.