Tammy Abraham: Ubwongereza bwiteguye kuva mu kibuga mu gihe haba ivangura ry'uruhu

Tammy Abraham Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Tammy Abraham yatangiye gukinira Ubwongereza mu mukino wabuhuje n'Ubudage muri 2017

Tammy Abraham aravuga ko Ubwongereza bwiteguye kuva mu kibuga abakinnyi nibaramuka bibasiwe n'ivangura rishingiye ku ruhu mu mukino bazakina muri iki cyumweru.

Ubwongereza buzakina na Repubulika ya Czech ku wa gatanu mbere yo guhura na Bulgariya ku wa Mbere w'icyumweru gitaha muri sitade izaba ifunze igice kubera ibihano iki gihugu cyafatiwe nyuma y'ibirego by'ivangura mu kwezi kwa Gatandatu.

Abraham yagize ati: "Iyo bibaye kuri umwe muri twe, biba bibaye kuri twese. Harry Kane (kapiteni w'Ubwongereza) yanavuze ko nitwumva tutabyishimiye, umukinnyi natishima, twese turava mu kibuga icyarimwe."

Uefa yategetse ko igice kimwe cya sitade y'igihugu gifungwa muri Bulgariya nyuma y'imyitwarire mibi y'abafana b'iki gihugu ishingiye ku ivangura ry'uruhu mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu mikino y'ibihugu by'Uburayi izwi nka Euro, muri 2020.

Hari mu mukino wahuje Repubulika ya Czech na Kosovo mu kwezi kwa Gatandatu.

Mu kwezi kwa Munani, amakipe ya PFC Levski Sofia na PFD Lokomotiv Plovdiv yo muri Bulgariya yahanwe na Uefa kubera ivanguraruhu mu mikino y'igikombe cy'amakipe y'uburayi cya Europa.

Mu kwezi gushize kwa Cyenda, umutoza w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, Gareth Southgate, yavuze ko azavugana n'abakinnyi mbere y'imikino itaha, kandi Abraham yavuze ko abakinnyi bazikemurira ikibazo nibiba ngombwa.

Inzego eshatu ziteganywa na Uefa ku bijyanye n'imyifatire y'ivanguraruhu zirangira abasifuzi guhagarika umukino iyo amatangazo atanzwe muri sitade asaba ko bihagarara adakurikijwe kugira ngo ikibazo gihagarare.

Abraham yagize ati: "Twabiganiriyeho [iby'izo nzego za Uefa]. Harry Kane yabajije ikibazo ati aho kwirirwa tunyura muri izo nzira eshatu, nidufata icyemezo ko tugomba guhagarika umukino, uko ibitego byaba bimeze kose, niba tutabyishimiye, nk'ikipe tuzafata icyemezo cyo kuva cyangwa kuguma mu kibuga.

"Niba bibaye, reka wenda tuvuge ko hatanzwe gasopo muri sitade, bikongera bikaba bwa kabiri, tugomba gufata icyemezo nk'ikipe ndetse n'abayobozi b'ikipe."

Umukinnyi wo mu binyuma wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold, w'imnyaka 21 yavuze ko bikwiye kwemera iby'inzego za Uefa ariko yongeraho ko: "Nibirenza urugero dushobora gufata icyemezo gitandukanye.

"Ni icyemezo cy'ikipe, tugomba gufata twese, n'ubwo yaba ari umukinnyi umwe wibasiwe, turi itsinda rimwe."

Umukinnyi w'inyuma wa Aston Villa, Tyrone Mings, avuga ko bibabaje kwibasirwa n'ivangura mu mupira w'amaguru muri 2019 ariko asubiramo amagambo y'umutoza Southgate yavuze mu mwaka ushize ko kurwanya ivangura birimo akazi kenshi no mu Bwongereza ubwaho.

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru