Arsenal 1-0 Leeds United: Igitego cya Reiss Nelson cyatumye Gunners ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho

Reiss Nelson Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Igitego cya Reiss Nelson mu gice cya kabiri cyari icya kabiri atsindiye Arsenal muri shampiyona kuva yatsinda birindwi mu ikipe ya Hoffenheim yari yaratijwemo mu mwaka ushize

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta "yatonganyije abakinnyi cyane" mu kiruhuko bibaera imbaraga zo gukina neza mu gice cya kabiri cy'umukino Arsenal yatsinzemo Leeds 1-0.

Arsenal yatsinze Leeds 1-0 mu irushanwa ry'igikombe cya FA.

Leeds yihariye umukino mu gice cya mbere, Patrick Bamford, atera ishoti yakubise umutambiko w'izamu muri amwe mu mahirwe 15 ya Leeds United mu gice cya mbere.

Ariko Arsenal yakinnye bishimishije mu gice cya kabiri ndetse Reiss Nelson aza kubona igitego cyatumye Arsenal ikomeza mu cyiciro gikurikira imaze gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya.

Arsenal, izwi nka Gunners, izahura na Bournemouth mu kiciro gikurikiyeho muri uku kwezi kwa Mbere.

Umunyezamu wa Arsenal Emiliano Martinez yavuze ko Arteta yari "yarakaye cyane" mu kiruhuko ndetse rutahizamu Alexandre Lacazette yabwiye BBC One ati:

"Umutoza yasakuje cyane" Ntiyari yishimye kubera ko twari tuzi ko bari bukine [Leeds] gutya kandi ntitwakurikiza ibyo yavuze."

Arsenal yakiniraga ku kibuga cyayo yihariye igice cya kabiri inabonamo amahirwe yashoboraga kuvamo ibitego, arimo n'ishoti rya Lacazette ryakubise umutambiko w'izamu.

Nyuma y'umukino Arteta yagize ati:

"Noneho ubu ndishimye cyane ariko twabonye amakipe abiri atandukanye--imwe mu minota 30, n'indi nyuma yayo."

"Nagerageje kubabwira [abakinnyi] icyari kibategereje ariko ndatekereza ko nyuma y'iminota 32 twari tumaze kuburizamo umupira umwe gusa.

mu kiruhuko twahinduye imitekerereze yacu, ubushake no kwishyira hamwe noneho turahinduka."

"Rimwe na rimwe bagomba kubyibonera ukuntu bikomeye. Narebye imikino myinshi ya Leeds, bahangaye ikipe yose bakinnye buri minsi itatu. Byari byiza ko abakinnyi banjye bababara mu kibuga."

Umutoza wa Leeds, iyoboye urutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya kabiri, Marcelo Bielsa, arafata uyu mukino nk'amahirwe adafatiranye, cyane cyane kubera imikinire myiza mu gice cya mbere. Ariko rero biramufasha gushyira imbaraga mu kugarura Leeds mu cyiciro cya mbere ikarangiza imyaka 16 yose imaze yarasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Arsenal yatwaye FA inshuro 13 yagize ijanisha rya 37,2% by'umupira inatera ishoti imwe gusa mu izamu gice cya mbere ndetse yashoboraga kuba yatsinzwe mbere y'ikiruhuko.

Umukinnyi warushije abandi-- Alexandre Lacazette (Arsenal)

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Alexandre Lacazette (lbumoso) yari ayoboye ikipe ya Arsenal nka kapiteni, yakinnye neza cyane mu gice cya kabiri atuma ikipe ye itsinda.

Leeds izakoresha iyi mikinire mu kugaruka mu cyiciro cya mbere

Leeds ifite intera y'amanota icyenda irusha ikipe ya gatatu, Brentford kandi iri gushaka kwirinda ibyayibayeho mu mwaka ushize aho yari iyoboye urutonde ariko ikananirwa kujya mu cyiciro cya mbere.

Leeds yakinnye nk'ikipe yo mu cyiciro cya mbere ifite n'abafana bayo bari bayiherekeje i London bagera ku 8.000 mu guhangara imwe mu makipe ya mbere atandatu akomeye azwi nka "big six".

Bamford yateye amashoti atatu mu minota 10 ya mbere y'umukino mbere yo gutera ku mutambiko w'izamu.

Hakurikiye iki?

Arsenal izasura Crystal Palace muri shampiyona y'icyiciro cya mbere (Premier League) ku wa gatandatu (12:30 ku isaha mpuzamasaha, GMT), mu gihe Leeds yo izakira Sheffield Wednesday mu cyiciro cya kabiri saa 15:00.