Haile Gebreselassie ntazongera kwiruka

Haile Gebreselassie
Image caption Haile Gebreselassie aretse gusiganwa kubera imvune

Icyamamare mu mikino ngororamubiri, Haile Gebreselassie, yatangaje ko ahagaritse kongera kwitabira amarushanwa ayo ari yo yose nyuma y’imyaka myinshi ari muri uyu mukino.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yujuje imyaka 37 akaba ahagaritse gukina amaze gutsinda amarushanwa akomeye arenga 150 .

Uyu mukinnyi bamwe babona nk’umukinnyi wa mbere mu myaka 50 ishize aretse gusiganwa kubera imvune yo mu ivi.

Haile Gebreselassie avuga ko agiye gushaka ikindi akora kandi ko guhagarika amarushanwa kwe bizaha abakiri bato uburyo bwo kwigaragaza .

Uyu mukinnyi agiye mu kiruhuko afite ikipe ye bwite y’abakinnyi basiganwa mu mujyi wa Addis-Ababa aho afatwa nk’umwami.

Bamwe mu bategura imikino Olympique izabera mu mujyi wa London w’u Bwongereza muri 2012 batangaje ko bababajwe cyane no kuba Haile Gebreselassie afashe iki cyemezo atitabiriye iyi mikino.