Samuel Wanjiru mu rukiko

Samuel Wanjiru
Image caption Samuel Wanjiru ari mu rukiko

Umunyakenya watsindiye umudari wa zahabu mu kwiruka marathon mu mikino ngororamubiri ya Olmpyic mu Bushinwa muri 2008 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gutera ubwoba umugore we amubwira ngo aramwica akoresheje imbunda.

Samuel Wanjiru ibyo byaha yabihakaniye imbere y'urukiko rwo mu ntara ya Rift Valley.

Igipolisi cyo muri Kenya kiravuga ko yari yasinze igihe yakubitaga umugore we.

Urukiko rwamwemereye kuburana ari hanze.