Anjorin Moucharafou yasubijwe ku kazi ke

Ibendera rya Benin
Image caption Ibendera rya Benin

Abategetsi bo muri Benin bashubije ku kazi perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri icyo gihugu - Anjorin Moucharafou- kugirango ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA ritabafatira ibihano.

Tariki ya 03/01/2011 niwo munsi ntarengwa FIFA yari yarahaye igihugu cya Benin kugirango kibe cyasubije ku mirimo ye Bwana Moucharafou.

Uyu mugabo yasohowe mu biro bye mu cyumweru gishize n'inzego zishinzwe umutekano zari zoherejwe na ministeri ishinzwe imikino nyuma yuko bibonekeye ko uwo mwanya warwanirwaga muri iryo shyirahamwe.

Leta ya Benin rero yasabye Anjorin Moucharafou kugaruka ku kazi ke.

Ibi rero biratuma FIFA itafatira igihugu cya Benin ibihano. Ubusanzwe amategeko ya FIFA avuga amaleta atagomba kwivanga mu mikorere y'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru.

Hashize ibyumweru bibiri abantu 12 muri 15 bagize akanama k'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Benin beguye ku mirimo yabo bavuga ko Bwana Moucharafou ategekesha igitugu.