Abatoza ba Premiership ntiborohewe

Ubatoza Sir Alex Ferguson na Roberto Mancini
Image caption Ubatoza Sir Alex Ferguson na Roberto Mancini

Abatoza bane mu Bwongereza barasa n'abari mu rujijo ku bijyanye n'amaherezo yabo nyuma y'imikino iheruka.

Abatoza ba Chelsea, Liverpool, Aston Villa na Westham bari mu mazi abira. Hari amakuru avuga ko byibuze umwe muri aba ashobora kwirukanywa mbere y'imikino itaha ku makipe yabo. Biragoye kuramba mu kazi ako ari ko kose kajyane n'ubuyozi bw'ikipe.

Alex Ferguson umaze imyaka myinshi atoza Manchester United asa n'aho ari we wenyine washoboye kurokoka .

Gusa ntibyari bisanzwe ko abatoza bane bose bakomeye bagerera rimwe mu bihe bikomeye nk'ibi, muri bo akaba atawizeye amaherezo ye nyuma yo gutsindwa imikino yaraye ibaye.

Carlo Anceloti wa Chelsea niwe akomerewe

Imyitwarire y'iyi kipe ifite igikombe muri iki gihe ni yo ibaye mibi mu gihe cy'imyaka 14 ishize, hakiyongeraho gutsindwa na Wolves nyamara yari ku mwanya wa nyuma w'urutonde.

Ibi bishobora gutuma umuherwe Roman Abramovic agira ibyemezo afata.

Gusa umutoza wa Liverpool, Roy Hodgson, ni we ushobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma, nyuma yo gutsindwa na Blacburn Rovers, na we ubwe akaba avuga ko ibibazo byamurenze.

Ikipe ya Liverpool iri ku mwanya wa 12, umwanya ba nyirayo b'Abanyamerica batayikekeraga ubwo baguraga iyi kipe y'igihangange mu Bwongereza mu gihe gito gishize.

West Ham yo yasubiye ku mwanya wa nyuma w'urutonde nyuma yo kunyagirwa na Newcastle United 5-0, cyakora umutoza Avram Grant yatangaje ko atikanga kwirukanwa .

Abakunzi ba Aston Villa bo ngo barakariye cyane Gerrard Houllier nyuma yo kugera mu myanya 3 ya nyuma isubiza mu cyiciro cya kabiri.

Kuri ubu icyoba ni cyose ku buryo bishobora kudafata igihe kirekire ngo hagaragare uwa mbere muri uyu mwaka uhitanwa n'iyi nkubiri.