Igikombe cya Afrika kirakomeza mu Rwanda

Igikombe cy'Afrika mu Rwanda
Image caption Igikombe cy'Afrika mu Rwanda

Ikipe ya Mali imaze gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’Africa cy’abatarengeje imyaka 17 gikinirwa mu Rwanda .

Mali itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya ishigaje umukino umwe utazagira icyo uyimarira kabone n’iyo yatsinda Gambia ku mukino wa nyuma w’amajonjora.

Muri iri tsinda rya kabiri byose biracyashoboka, Congo-Brazaville yanganyije na Cote d’Ivoire 2-2 bityo zombie zuzuza amanota 4 ariko inyuma yazo haracyari Gambia ifite amanota 3 kandi iracyashigaje umukino umwe .

Ikipe ya Gambia yatsinzwe umukino wa mbere yatangiranye umuvuduko ukomeye, cyakora ku mpande zombi umukino ubangamirwa n’ikibuga cyari cyuzuye amazi kitoroherezaga abakinnyi kohereza imipira uko babyifuje.

Hamwe na hamwe ndetse umukinnyi yahaga mugenzi we umupira ukifatirwa n’amazi.

Ingufu nyinshi za Gambia zaje kuyigirira akamaro ku munota wa 23 ubwo numero 18 Yousuf Daouda Sarr yinjizaga igitego rukumbi cyabonetse mu mukino mupira ukaba wari wakomeje kwiziringa imbere y’izamu rya Mali.

Mu gice cya kabiri, Mali yasatiriye cyane cyakora Gambia ishobora kuryama ku gitego cyayo ndetse umukino uba ari uko urangira.

Ugusezererwa kwa Mali itarenze amajonjora kwabaye nk’ukwatunguranye dore ko no ku mukino ubanza yihariye umupira ariko ikaza gutsindwa na Cote d’Ivoire .

Mu mukino wabanje muri iri tsinda rya kabiri, Congo-Brazaville yabuze amahirwe yo gutahana amanota 3 mu minota y’inyongera.

Ubwo umusifuzi yari amaze kwerekana ko umukino ugomba kongerwaho iminota 4 umusore Lukanza yategeraga umukinnyi wa Cote d’Ivoire mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi ati ni penality ndetse n’uyu mukinnyi yerekwa ikarita y'umutuku kuko yari abonye umuhondo wa kabiri.

Numero 12 Bedi Stephane wari watsinze igitego cya mbere ku munota wa 57 ni we wateye neza iyi penality bityo amakipe yombi atandukana agabanye amanota.

Imikino ya nyuma y’amajonjora irakomeza ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Kugira ngo hatagira ubwumvikane butemewe mu mukino buba imikino ya buri tsinda izabera ku isaha imwe.

Mu itsinda ribanza U Rwanda rwamaze kubona itiki ruzahura na Senegal yamaze gusezererwa na ho Burkina Faso ihure na Misiri.

Uyu uzaba ari umukino ukomeye cyane kuko amakipe yombi anganya amanota atatu kandi izashobora gutsinda ikaba ari yo izakomezanya n’U Rwanda muri ½.

Mu itsinda rya kabiri na ho ibintu biracyakomeye.

Gambia yongeye kugarura icyizere nyuma y’amanota 3 yambuye Mali izahura na Cote d’Ivoire zombi zigomba gutsinda byanze bikunze.

Nta kabuza izatsinda uyu mukino izaba ari imwe mu zizahagararira iri tsinda muri ½.

Ikipe ya Congo-Brazaville nayo iracyafite akazi katoroshye nyuma yo kunganya na Cote d’Ivoire.

Byanze bikunze igomba gutsinda Mali kugira ngo ikomeze mu itsinda.

Gusa no kunganya byaba biyihagije mu gihe mu wundi mukino w’itsinda irimo Gambia nayo yaba yanganyije na Cote d’Ivoire.