Congo Brazzaville yegukanye ikibanza ca gatatu

Mu nkino z'abadashikana imyaka 17, Congo Brazzaville yegukanye ikibanza ca gatatu, itsinze Cote d'Ivoire 2-1

Kuri uyu wa gatandatu bwo hateganijwe umukino w’igikombe hagati y’U Rwanda na Burkina Fasso,ibihugu byari kumwe mu itsinda rya mbere .

Ikipe y’U Rwanda yageze ku mukino wa nyuma nta wabikekaga ariko umutoza wayo FRichard Tardy we ngo yumva bishoboka ko iki gikombe cyasigara mu Rwanda .

Ikipe ya Cote d’Ivoire ni yo yatangiye isatira cyane ndetse iba ari na yo ibona igiotego cya mbere hakiri kare .

Ku munota wa 8,umukinnyi w’inyuma wa Congo yayoboye umupira mu nshundura z’izamu rye .

Wari umupira wari uvuye kuri Coup franc ya Cote d’Ivoire .

Ku munota wa 34,Kouassi yari atsinze icya kabiri cya Cote d’Ivoire ariko umuzamu wa Congo akoramo umupira bamwe babaze igitego.

Ku mjunota wa 44, Congo yikubise agashyi nay o irasatira ,ndetse umukinnyi Sitiou yari yiniije icya mbere n’umutwe umuzamu wa Cote d’Ivoire awohereza muri Corner.

Cyakora ikipe ya Congo ntiyacitse integer nubwo iminota y’igice cya mbere yagendaga iyoyoka .

Ubwo umusifuzi yari amaze kwerekana iminota 2 y’inyongera ku gice cya mbere,umusore Binguila wambaye numero 8 mu mugongo yarekuye ishoti rivuza ubuhuha ,umuzamu wa Cote d’Ivoire anyeganyega ajya gukura umupira mu nshundura ze.

Igice cya kabiri nacyo cyatangiye C.Ivoire ifite umuvuduko ukomeye ndetse ku munota wa 47 Bedi Stephane yari abonye igitego cya kabiri ariko uburyo abupfusha ubusa.

Uburyo bwabyara ibitego ku ruhande rwa Cote d’ivoire bwongeye kuboneka ku munota wa 63 ariko na bwo bupfa ubusa .

Ku munota wa 84 ubwo byasaga n’aho amakipe agiye kurangiza anaganya Kounkou wa Congo wari umaze akanya gato yinjiye asimbura yabonye igitego cya kabiori cya Congo nyuma y’aho umuzamu wa C.IV yari ananiwe gukomeza umupira yari yacakiye .

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hateganijwe umukino wa nyuma hagati y’URwanda na Burkina Faso .