U Rwanda rurahura n'u Burundi

U Rwanda n'u Burundi ni abakeba
Image caption U Rwanda n'u Burundi ni abakeba

U Rwanda n’U Burundi kuri uyu wa Gatandatu ni umukino witezwe na benshi ku mpande zombi.

Ibihugu byombi bisanzwe birebana nk’abakeba, kuri buri mukino wabahuje nta ruhande rutsindwa ngo rwemere byeruye ko rwarushijwe.

Indi mpamvu izongera ishyaka muri uyu mukino ni uko amakipe yombi akurikirana ku myanya ya nyuma mu itsinda arimo.

Uwatsinda yaba ashoboye kubona amanota 3 ya mbere bityo akaba anatambutse ku wundi bigaragara.

U Rwanda ni rwo ruza ku mwanya wa nyuma, nta nota na rimwe rurabona, mu mikino 2 ya mbere rwatsinzwe ibitego 6, rwo ntirwashobora kwinjiza na kimwe.

U Burundi ku rundi ruhande bwo buzinjira mu kibuga bufite inota 1 nyuma y’imikino 2.

Bwoshoboye kunganya na Benin 1-1 mu mukino wabereye Conakry nyuma butsindwa na Cote d’Ivoire I Abudjan 1-0.

Bugize icyo bukura I Kigali bwaba butambutse u Rwanda kandi bwongereye n’amahirwe yo gusatira umwanya wa kabiri ubu ufitwe na Binin yo yujuje amanota 4.

Igihugu cya Cote d’Ivoire kimaze iminsi mu mvururu za politiki cyo kizakinira na Benin ku butaka bwa Ghana.

Cote d’Ivoire izinjira mu kibuga iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 6 mu mikino 2 kuko yashoboye gutsinda imikino 2 ibanza yakinnye n’U Rwanda ikarutsinda 3 -0 ndetse n’uwo batsinze u Burundi 1-0.

Umukino wagombaga guhuza igihugu cya Libya n’ibirwa bya Comores wigijweyo kubera imvururu ziri muri Libya muri iki gihe.

Nyuma y’imikino 2 ,Libya yazaga ku mwanya wa 2 n’amanota 4 mu itsinda rya 3 ihuriyemo na Comores bazakina, Mozambique na Zambia.