Andre Villas-Boas niwe mutoza mushya wa Chelsea

Andre Villas Boas Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Andre Villas Boas

Umutoza Andre Villas-Boas watozaga Porto niwe mutoza mushya wa Chelsea nyuma yo kwirukanwa kwa Carlo Ancelotti. Andre Villas-Boas w'imyaka 33 gusa yahiriwe n'uyu mwaka ushize ubwo yagezaga ikipe ya Porto ku gikombe cya Europa, icya shampiyona ndetse n'icya Portugal kandi uyu mwaka akawurangiza ikipe ya Porto idatsinzwe na rimwe muri shampiyona.

Mu masezerano uyu mutoza yari afitanye na Porto yamwemereraga kuba yajya aho ashaka mu gihe ikipe imwifuza yemeye kwishyura milioni 15 z'amaeuro.

Ayo mafaranga rero Chelsea ikaba yayatanze.

Ku rutonde rw'abo Chelsea yifuzaga harimo Guus Hiddink wigeze kunyura muri Chelsea mbere yuko yerekeza muri Turkiya gutoza ikipe yaho hakaba kandi hari n'abavugaga ko Mark Hughs watozaga Fulham ngo yaba ashaka kugerageza amahirwe ye muri Chelsea.