Ikoranabuhanga ku murongo w’izamu

Umurongo w'izamu
Image caption Umurongo w'izamu

Umukuru wa FIFA Sepp Blatter aravuga ko ikoranabuhanga rya video ku murongo w’izamu rishobora gukoreshwa guhera umwaka utaha.

Uyu mugabo wakomeje kurwanya iri koranabuhanga avuga ko niba inama nyobozi ya FIFA ibyemeye, mu kwezi kwa 3 umwaka utaha ubu buhanga bushobora gutangira gukoreshwa.

Nyuma y’igitego cya Franck Lampard kitabazwe nyamara cyarenze umurongo w’izamu mu mikino y’igikombe cy’isi giheruka,Sepp Blatter yasabye imbabazi kubera ukwibeshya kw’abasifuzi.

Birashoboka ko impaka zavutse nyuma y’iki gitego zishobora gutuma FIFA iva ku izima ikemera uyu mushinga ushyigikiwe cyane n’amakipe yo mu Bwongereza.