Amajonjora y'igikombe cy'Africa

Amajonjora y'igikombe cya Afrika Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Amajonjora y'igikombe cya Afrika

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Africa yaraye irangiye ibihugu bimwe bitunguwe ,ibindi bitunguranye.

Ikipe ya Uganda yabuze amahirwe yo gukomeza nyuma yo kunganya na Kenya 0-0, naho Angola igatsinda Guinea equatorial 2-0.

Angola ni yo yakomeje muri iri tsinda n’amanota 12 na ho Uganda yahabwaga amahirwe menshi iba iya kabiri ifite amanota 11.

Uyu mukino wari wahagurukije abanye Uganda benshi n’abanye politiki badasigaye ngo ukaba ushobora kutazibagirana mu mateka y’iki gihugu.

Ku rundi ruhande u Rwanda na rwo rwatunguranye mu itsinda rya munani rutsindira Benin ku kibuga cyayo 1-0 nubwo bwose iyi nsinzi ntacyo yunguye kinini aba basore b’Amavubi.

Gusa u Rwanda rwarangije ari urwa kabiri mu itsinda n'amanota 6 inyuma ya Cote d’Ivoire irangije amajonjora idatakaje inota na rimwe yo yegeranyije 18 yose.

Umukino wa nyuma w’amajonjora Cote d’Ivoire yatsinze Intamba z’u Burundi 2-1.

Ibitego bya Cote d’Ivoire byatsinzwe n’abavandimwe Kolo na Yaya Toure, na ho icy’u Buirundi gitsindwa na Dugary Nbashinze.

Senegal mu itsinda rya gatanu na yo yashoje neza itsinda ibirwa bya Maurice 2-0.

Amakipe yabonye itike n'ayaburiyemo

Muri rusange amakipe yabonye amatiki yo gukomeza ni Gabon na Guinea Equatorial bazafatanya kwakira iyi mikino, Botswana, Cote d’Ivoire, Senegal, Ghana, Guinea, Ganmbia, Zambia, Angola, Tunisia, Mali, Niger, Marroc.

Hari kandi na Libya na Niger yabonye itiki, abaye amakipe 2 ya mbere yitwabye neza ku myanya ya kabiri kuko aya mbere yo ahita abona itiki nta rundi rubanza.

Igihugu cya Burkina Faso na cyo cyabonye itiki ariko hakaba amakuru avuga ko hariho impaka z’umukinnyi wayikiniye atabyemerewe ubwo yahuraga na Namibia, bityo ikaba ishobora kwamburwa uyu mwanya mu gihe ibi bivugwa byaba bibaye impamo.

Ibihugu byabuze amatiki bigasa ni igitangaza ni Cameroun, Nigeria na Misiri zitajyaga zibura muri iyi mikino ya nyuma.

Africa y’epfo nayo yabuze itiki ku mukinio wa nyuma hakaba kandi na Congo-Kinshasa yari kumwe mu itsinda na Cameroun ndetse na Senegal.