Umuteramakofi Joe Frazier yitabye imana

Joe Frazier Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Joe Frazier

Joe Frazier, wahoze ari umukinnyi ukomeye mu bafite ibiro byinshi mu mukino w'amakofe ku isi, yitabye imana.

Yari afite imyaka 67 y'amavuko. Hari hashize ibyumweru bike bamusanganye indwara ya canseri.

Uyu mugabo wari uzwi cyane ku izina rya "Smokin'Joe" yari umuteramakofi muto ariko ukarishye wanabaye uwa mbere mu gutsinda igihangane Muhammad Ali mu mukino wabahuje i New York muri 1971.

Nyuma Joe Frazier yatsinzwe indi mikino ibiri yabahuje.

Jose Frazier yatsindiye kandi ikamba ry'abateramakofi bafite ibiro byinshi igihe yaneshaga Jimmy Ellis muri 1970.

Iryo kamba yarigumanye inshuro enye zose mbere yo kuryamburwa na George Foreman muri 1973.