Urumuri rwa Olimpiki mu Bwongereza

urumuri rw'imikino ya 'olimpiki Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption urumuri rw'imikino ya 'olimpiki

Urumuri rw'imikino ya olimpiki izaba mu kwezi kwa karindwi rwavuye mu Bugeriki rujya mu Bwongereza. Umuhango wo kurutanga wabereye mu kibuga cy'imikino cya Panathenaic mu mujyi wa Athens.

Kolari yo muri uwo mujyi niyo yaririmbye indirimbo yo gusezera kuri urwo rumuri.

Perezida Karolos Papoulias yakurikiranye ihirerekanya ry'urwo rumuli ubwo rwakirwaga n'igikomangomakazi Anne wari wayoboye ubutumwa bw'ubwongereza.