Papachristou ntazakina imikino olympique

Voula Papachristou Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Voula Papachristou

Komite y'imikino olympique mu gihugu cy'Ubugereki yahagaritse umwe mu bakinnyi ngororamubiri b'icyo gihugu wagombaga kuzagihagararira mu mikino olympic y'i Londres nyuma y'amagambo asa n'avangura amoko yanditse ku rubuga rwa internet rwa Twiter.

Voula Papachristou, uhiganwa mu mikino yo gusimbuka inshuro eshatu bita triple saut mu gifaransa yaranditse ngo: "Kubera ko hari abanyafurika benshi mu Bugereki, byibura imibu yo muri Nile y'Uburengerazuba izabona ibyo kurya byaho ikomoka".

Nyuma ayo magambo yaje kuyasabira imbabazi.