Luka Modric yagiye muri Real Madrid

Ibiherutse kuvugururwa: 27 ukwa munani, 2012 - 18:59 GMT
Luka Modric

Luka Modric

Real Madrid yemeye gutanga amafaranga y'amapawundi akoreshwa mu Bwongereza agera kuri miliyoni £30 ku mukinnyi Luka Modric ukina hagati mu ikipe ya Tottenhman.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Croatia ufite imyaka 26 yasinye gukinira iyi kipe yo muri Espagne mu gihe cy'imyaka itanu.

Luka Modric yaje muri Tottenham mu mwaka wa 2008 aguzwe miliyoni 16.5 z'amapawundi n'ikipe yo muri Croatia ya Dinamo Zagreb.

Yakiniye ikipe ya Tottenham inshuro 150 zose atsinda ibitego 17.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.