Imikino Paralympique iratangira

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa munani, 2012 - 17:50 GMT
Ikimenyetso cy'imikino Paralympique

Ikimenyetso cy'imikino Paralympique

Urumuri rwatsa umuriro wo gufungura imikino Olympic y'abafite ubumuga rwiriwe tutambagizwa mu mihanda ya hano i Londres.

Byabaye imbere yuko ibirori byo gutangiza iyo mikino bitangizwa kuri uyu mugoroba.

Abantu bari buzuye imihanda bazunguza amabendera igihe urwo rumuri rwahitaga rugana ku kibuga iyo mikino iri butangirireho.

Abantu bagera ku bihumbi 7 nibo bazitabira iyo mikino iri butangizwe n'umwamikazi w'Ubwongereza.

Abashinzwe iyo mikino ariko bavuze ko abakinnyi bagombaga kuzahagararira igihugu cya Malawi batashoboye kwitabira iyo mikino kubera ibibazo by'amafaranga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.