Rayons Sports yabonye amanota 3 ya mbere

Ibiherutse kuvugururwa: 8 ukwa cumi, 2012 - 12:58 GMT
Abakinnyi ba Rayons Sports bishimira gutsinda

Abakinnyi ba Rayons Sports bishimira gutsinda

Ikipe ya Rayons Sports yabonye amanota atatu ya mbere kuva championat yo mu Rwanda yatangira.

Rayons Sports yari itarabona inota na rimwe nyuma y’imikino itatu, ikaba yashoboye gukura amanota 3 ku kibuga cya Marines FC iyitsinze 1-0.

Ikipe ya Royons Sports imaze igihe gito yimukiye mu mujyi wa Nyanza aho yashingiwe, ikaba yari imaze imyaka 26 yimukiye mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’imikino 4, Kiyovu Sports ubu ni yo iyoboye urutonde rwa championat n’amanota 12.

Iyi kipe itozwa na Jean Baptiste Kayiranga ni yo yonyine itaratakaza inota na rimwe.

Dore uko imikino yagenze mu mpera z’icyumweru:

Police 1–0 Mukura VC

Espoir 0-1 AS Muhanga

Amagaju 2-0 Etincelles

La Jeunesse 1-2 Kiyovu Sports

Marines FC 0-1 Rayons Sports

Musanze FC 0-0 APR FC

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.