Amajonjora y'igikombe cya Afrika arakomeza

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa cumi, 2012 - 18:09 GMT
Igikombe cya Afrika

Igikombe cya Afrika

Muri Uganda imihigo ni yose mu gihe bitegura ikipe ya Zambia, Chipolopolo, mu mukino wo kwishyura wo gushaka itiki y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa.

I Kampala ngo basanga byose bishoboka kuko igitego kimwe batsindiwe muri Zambia bashobora kucyishyura ndetse bakinjiza n’ibindi.

Zambia isezerewe cyaba ari igitangaza kuko ari yo yari ifite igikombe giheruka.

Ikindi gihugu gishobora gutungurana ni Cap Vert yatsinze Cameroun ku mukino ubanza 2-0.

Gukomeza kwayo bisobanuye gusezererwa kwa Cameroun, yaba itabonetse mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Umutoza mushya Jean Paul Akono arasabwa gutsinda ashyizemo ikinyuranyo cy’ibitego nibura 3 kugira ngo yizere gukomeza.

Abenshi bahanze amaso Samuel E’too umaze kwemeye kugaruka nyuma y’imishyikirano yagiranye n’abategetsi ba Cameroun.

Cameroun imaze gutwara iki gikombe inshuro 4, mu mwaka wa 1984, 1988, 2000 na 2002 mu gihe Cap Vert ituwe n’abaturage 520 yo itaratsindira na rimwe gukina imikino ya nyuma y’iki gikombe.

Undi mukino witezweho kuba ukomeye ni uzahuza i Dakar Cote d’Ivoire na Senegal.

Ku mukino ubanza, Cote d’Ivoire ku kibuga cyayo yashoboye gutsinda 4-2 ariko biyigoye cyane.

Demba Ba na Papiss Cisse bashoboye kubona ibitego 2-0 baba basezereye Cote d’Ivoire yagarukiye ku mukino wa nyuma w’igikombe giheruka, cyatwawe na Zambia.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.