Ferguson arasabira ibihano Ashley Williams

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 19:16 GMT
Robin van Persie

Robin van Persie

Umutoza wa Manchester United, Alex Ferguson arasaba ko umukinnyi w'inyuma w'ikipe ya Swansea, Ashley Williams, yafatirwa ibihano byo kumuhagarika gukina nyuma yaho bibonekeye ko ashobora kuba yarateye umupira ku bushake umukinnyi wa Manchester United, Robin Van Persie igihe yari aryamye hasi mu kibuga.

Alex Ferguson avuga ko atekereza ko Van Persie yashoboraga kuhavana imvune ikomeye cyane akaba ariyo mpamvu yasabye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kureba neza uko byagenze.

Ikipe ya Manchester United ubu niyo iri ku isonga rya shampiyona y'Ubwongereza nyuma yo kunganya na Swansea 1-1.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.