Urwanda rwirukanye umutoza Milutin Sredojevic

Milutin Sredojevic yatozaga ikipe y'Urwanda kuva 2011
Image caption Milutin Sredojevic yatozaga ikipe y'Urwanda kuva 2011

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Milutin 'Micho' Sredojevic.

Itangazo ryo ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA rivuga ko uyu mugabo yirukanwe kubera umusaruro muke .

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 n'ikipe ya Mali, ikipe y'igihugu y'Urwanda ubu niyo iri hasi mu itsinda irimo mu mikino yo guhitamo amakipe azakina mu irushanwa ry'igikombe cy'isi rizaba muri 2014.

Milutin Sredojevic yatangiye gutoza ikipe y'igihugu y'Urwanda mu kwezi kwa 11 k'umwaka wa 2011 asimbuye umunyaghana Sellas Tetteh.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Serbia, yaje gutoza bwa mbere amakipe yo muri Afurika muri 2001 ahereye ku ikipe yo muri Uganda ya SC Villa.

Mu makipe yatoje kandi harimo Orlando Pirates yo muri Afurika yepfo.