Moyes yatangiye akazi ke muri Man United

Umutoza David Moyes
Image caption Umutoza mushya wa Manchester United, David Moyes

Umutoza mushya wa Manchester United, David Moyes, ariko yavuze ko yiteguye gufasha ikipe yatozaga ya Everton kubona umutoza ugomba kumusimbura mu gihe yaba abisabwe.

Moyes yamaze imyaka 11 muri Everton. Ni umwe mu batoza bari barambye mu ikipe imwe mu Bwongereza, akaba avuga ko byamugoye cyane gufata umwanzuro wo kugenda.

Uyu mutoza w'imyaka 50 niwe wazanye abakinnyi hafi ya bose Everton ifite muri iki gihe.

Nubwo yageze ku kibuga cy'imyitozo cya Manchester United, akazi nyako kazatangira ku itariki ya mbere z'ukwezi kwa karindwi.

Moyes avuga ko inshingano ya mbere yihaye ari ugusaba umukinnyi Wayne Rooney kuguma muri Manchester United nubwo yamaze gusaba ko yakwemererwa kujya gushakiriza ahandi.