Marion Bartoli yasezeye muri Tennis

Marion Bartoli
Image caption Marion Bartoli

Marion Bartoli, umukinnyi ukomeye muri Tennis ukomoka mu Bufaransa akaba ari nawe ufite igikombe ry'irushanwa rya Wimbledon cy'uyu mwaka - yasezeye mu marushanwa ya Tennis.

Bartoli - uri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'abakinnyi ba Tennis bakomeye cyane ku isi - yatunguye cyane abanyamakuru aho yari mu irushanwa rya Tennis ribera i Cincinnati muri Leta zunze ubumwe z'Amerika igihe yatangazaga - n'amarira menshi mu maso - ko asezeye.

Uyu mukinnyi wakunze kwibasirwa cyane n'imvune, yavuze ko agatsinsino, urutugu, amayunguyungu n'igice cyo hasi cy'umugongo bidahagarara kumurya iyo arimo gukina.

Mbere yaho gato uyu mukinnyi w'imyaka 28 yari yasezerewe muri iryo rushanwa n'umukinnyi wo gihugu cya Romania witwa Simona Halep.