Brazil: Imyigaragambyo ku kibuga cya Pantanal

Jerome Valcke
Image caption Jerome Valcke visiting stadium in Brazil

Abigaragambyo muri Brazil bahungabanyije urugendo rwo gusura ikibuga cy'umupira w'amaguru kizakinirwamo imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi mu mwaka utaha.

Abigaragambya bagera kuri 50 bagabye igitero ku kibuga cya Arena Pantanal kiri mu burengarazuba bw'umujyi wa Cuiaba, igihe cyasurwaga n'umunyamabanga mukuru wa FIFA, Jerome Valcke.

Bavugaga amagambo yamagana amafaranga menshi yashyizwe mu gutegura imikino y'igikombe cy'isi bafite ibyapa byanditseho ko hakagombye gushyirwaho imishinga mu buvuzi no mu burezi.

Icyo gikorwa cyatumye hongera kuba impungenge ku mutekano uzaba ucunzwe mu gihe cy'iyo mikino, iyi myigaragambyo ikaba ikurikiye iyindi yamaze amezi y'abavugaga ko ibikorwa remezo bikoze nabi cyane.