Umuyobozi mushya i New York

Bill de Blasio
Image caption Bill de Blasio yatsinze amatora mu mujyi wa New York

Bill de Blasio yatsinze amatora yu buyobozi bwa karere ka New York.

Bwana de Blasio niwe mudemokarate wa mbere ugiye kuyobora New York mu myaka 20.

Bwana de Blasio asimbuye umukire ukomeye Michael Bloomberg nyuma yo kwiyamamaza avuga ko ashaka kuzakurikirana ikibazo cyu buringanire mu bantu, n'imikorere y'igipolisi avuga ko ikaze.

Ahandi muri Amerika, umudemokarate Terry McAuliffe yatsindiye kuba umuyobozi wa leta ya Virginia.

Naho umurepublicain Chris Christie, benshi bavuga ko ashobora kuziyamamariza kuba perezida mu gihe kirimbere, yongeye gutorerwa kuyobora leta ya New Jersey.

Aya niyo matora mu rwego rwo hejuru yaba kuva perezida Barack Obama yakongera gutorwa umwaka ushize.