Kenya: itegeko rishya rigenga imisoro ku bakinnyi

Umukinnyi David Lekuta Rudisha wa Kenya Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Umukinnyi David Lekuta Rudisha wa Kenya

Bamwe mu bakinnyi ngororangingo bakomeye muri Kenya batangaje ko bashobora kutazahagararira igihugu cyabo mu marushanwa mpuzamahanga nk'imikino ya Olympique kubera ko batishimiye amategeko mashya agenga imisoro ku mafaranga binjiza.

Ikigo gishinzwe imisoro muri Kenya - Kenya Revenue Authority - kirashaka ko guhera muri kuno kwezi abakinnyi bazajya bishyura umusoro ungana na 30% by'amafaranga binjije mu marushanwa.

Ariko umudepite, Wesley Korir, akaba yaranigeze gutsinda irushanwa ryo kwiruka rya Boston marathon yavuze ko iryo tegeko rizatuma abakinnyi bishyura imisoro inshuro ebyiri kubera ko ngo baba bishyuye imisoro mu mahanga.

Yongeyeho ko abakinnyi ngororamubiri babona gusa 15% by'amafaranga baba bakoreye.

Bwana Korir yanavuze kandi ko bishobora kuzatuma abakinnyi bahindura ubwenegihugu.