Abaganga batangiye gukangura Schumacher

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Icyamamare mw'irushanwa ry'imodoka, Michael Schumacher

Abaganga bavura umudage w'icyamamare mw'irushanwa ry'imodoka rya Formula one - Michael Schumacher - batangiye kugabanya imiti imusinziriza kugirango gahoro gahoro atangire kugarura ubwenge.

Schumacher watsinze irushanwa ry'isi ryo gutwara imodoka inshuro 7, yakomeretse mu mutwe ubwo yanyereraga ku rubura m'Ubufaransa mu kwezi gushize.

Umuvugizi we, Sabine Kehm, yavuze ko igikorwa cyo kumukangura gishobora gufata igihe kire kire.

Abahanga bavuze ko bikomeye kumenya neza uko ubuzima bwe buzamera, niba icyo gikorwa cyo ku mukangura kingeze neza.

Abaganga bateye Michael Schumacher imiti yo ku musinziriza kugirango babashe kumuvura ibikomere yagize mu bwonko nyuma y'iyo mpanuka uo ku rubura.