Schumacher yatangiye kugarura ubwenge

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Schumacher aserebeka ku rubura

Michael Schumacher, wari icyamamare mu irushanwa ryo gutwara imodoka, Formula One, ngo yatangiye kugarura ubwenge, akanguka, mu gihe abaganga bakomeje kugerageza ku mukangura.

Abaganga bamuteye imiti imusinziriza nyuma y'impanuka ikomeye yagize yo ku rubura umwaka ushize.

Umuvugizi we, Sabine Kehm, yavuze ko Schumacher akomeje gutera intambwe, ariko ko nta makuru arambuye batanga.

Abaganga bakomeje kureba niba hari n'ikimenyetso gito cyakwerekana ko ibikorwa byo kumukangura birimo gukora nko gukanda ikiganza cyangwa umutima utera.

Schumacher - watsinze irushanwa ry'isi ryo gutwara imodoka inshuro 7, yakomeretse bikomeye mu mutwe ubwo yanyereraga ku rubura m'Ubufaransa mu mpera z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize.