Uwateye Alves umuneke yafashwe

Image caption Dani Alves mu gikorwa cyo kurwanya ivangura rishingiye kw'ibara ry'uruhu

Igipolisi cya Espagne cyafashe umugabo ucyekwaho kuba ariwe wateye umuneke umukinnyi wa Barcelona ukomoka muri Bresil, Dani Alves.

Iki gikorwa cy’ivangura rishingiye kw'ibara ry'uruhu cyabaye mu gihe uyu mukinnyi yaragiye gutera korneri mu mukino na Villarreal ku cyumweru.

Alves yahise atonora uwo muneke, maze arawurya.

Ibi byakiriwe neza n'abantu kw'isi yose, hatangira n'igikorwa cyo kurwanya ivangura rishingiye kw'ibara ry'uruhu ku mbuga nkoranyambaga.

Ibinyamakuru muri Espagne biravuga ko uwo mugabo wafashwe, afite imyaka 26 akaba anashyigikiye iyo ekipe ya Villarreal, yitwa David Campaya Lleo.

Mbere y'aho, Villarreal yari yavuze ko uwo mugabo yari yambuwe itike ye y'umwaka yo kureba umupira, kandi ko yahawe igihano cya burundu cyo kutazongera kuza ku kibuga bakiniramo umupira.