Umutoza mushya mu Rwanda

Image caption Stephen Constantine - umutoza mushya w'u Rwanda

Stephen Constantine - ukomoka mu Bwongereza - yahawe akazi ko gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Uyu mugabo, ufite imyaka 51, wasinye amasezerano y'imyaka 2, azasimbura Eric Nshimiyimana uzarangiza mu mpera z'ukwezi kwa 7.

Ishyirwaho rya bwana Constantine ryatangarijwe i Kigali uyu munsi.

Birateganwa ko uyu mutoza ashobora gutangira gutoza Amavubi mu mukino wa 2 wo guhatanira umwanya mu irushanwa ry'igikombe cy'Afrika iyo ekipe izakina na Libiya mu mpera z'uku kwezi.

Mu mukino uherutse ku cyumeru ayo makipe yaranganije 0-0.

Uyu mugabo - wanatoje ekipe ya Millwall - yanatoje ekipe y'igihugu ya Malawi kuva mu 2007 kugeza mu 2008.

Yanatoje kandi amakipe ya Nepal, Ubuhinde na Sudani.

Andre Casa Mbungo azamwungiriza.